Jeremiah 4:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Abantu banjye ni abapfapfa, koko ntabwo banzi. Ni abana batagira ubwenge, icyo bazi ni ugukora ibibi gusa, ntibazi gukora ibyiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuryango wanjye ni ibigoryi, koko nta bwo banzi. Ni abana badatekereza, nta cyo bashobora kwiyumvisha. Bashoboye kugira nabi, ariko kugira neza byo ntibabizi. (Yeremiya:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.