Jeremiah 4:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu isi izajya mu cyunamo, ijuru na ryo rizacura umwijima. Koko ibyo navuze sinzabihindura, narabyiyemeje sinzisubiraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ibyo, isi izagwa mu cyunamo, mu kirere ijuru ricure umwijima, kuko nabitegetse, ukaba ari wo mugambi niyemeje. Sinjya nivuguruza, kandi sinsubira inyuma!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo kizatera isi kuboroga, n'ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”