Jeremiah 4:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yewe Yeruzalemu wahindutse amatongo, bikumariye iki kwambara imyambaro itukura? Bikumariye iki kwambara imitamirizo y'izahabu? Bikumariye iki kwirimbisha wisīga irangi ku maso? Uririmbishiriza ubusa, dore abakunzi bawe bakuzinutswe, barashaka kukwica.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wowe se, ubwo uragokera iki? Wambara imihemba n’imitako ya zahabu, n’amaso yawe ukayasiga ibiyahindura ukundi! Urarushywa n’ubusa wigira mwiza, kuko abakurarikiraga bakuzinutswe, ahubwo bakaba bashaka kukurimbura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by'izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.