Jeremiah 40:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yavuganye na Yeremiya, nyuma y'uko Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yemerera Yeremiya kwishyira no kwizana i Rama. Icyo gihe yari yasanze Yeremiya aboheshejwe iminyururu, hamwe n'abanyururu bose baturutse i Yeruzalemu no mu Buyuda, bari bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore uko Uhoraho yarwanye kuri Yeremiya, igihe yari i Rama abohesheje iminyururu hamwe n’izindi mfungwa zose za Yeruzalemu n’iza Yuda, zari zijyanywe bunyago i Babiloni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w'abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z'i Yerusalemu n'i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.