Jeremiah 40:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore ngiye kuguhamburaho iyi minyururu ikuri ku maboko nkureke wigendere. Niba bikunogeye uze tujyane i Babiloni nzakurinda. Niba kandi kujya i Babiloni bitakunogeye wirorerere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe ujye aho ushaka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu rero, ngaho ngiye kuguhamburaho iminyururu ikuboshye ibiganza; niba ushaka kumperekeza i Babiloni, uze nzakwitaho, niba kandi bitagushimishije kujyana nanjye, wirorerere. Reba iki gihugu kiri imbere yawe, ushobora kujya aho ubona hatakubangamiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”