Jeremiah 40:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbere y'uko Yeremiya agira aho ajya, Nebuzaradani aramubwira ati: “Isubirire kwa Gedaliya mwene Ahikamu akaba mwene Shafani, uwo umwami wa Babiloniya yagize umutegetsi w'imijyi yo mu Buyuda, maze wibanire na we mu bantu baho, cyangwa se wigire aho ushaka.” Nuko uwo mutware w'abarinzi b'umwami amuha impamba n'impano, aramusezerera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko, kubera ko Yeremiya yatindiganije guhindukira, aramubwira ati «Ushobora kujya kwa Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ni we umwami w’i Babiloni yagize umutware w’imigi ya Yuda, maze ugumane na we rwagati muri rubanda; cyangwa ujye aho ubona hose hagutunganiye.» Hanyuma umutware w’abarinda umwami amuha impamba n’amaturo, maze aramusezerera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w'i Babuloni yagize umutegeka w'imidugudu y'u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w'abarinzi amuha impamba n'impano, aramurekura aragenda.