Jeremiah 41:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Ishimayeli ajyana ho iminyago abakobwa b'umwami, n'abantu bose basigaye i Misipa. Abo bantu bose Nebuzaradani umutware w'abarinzi, yari yarabasigiye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ho iminyago mu Bamoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yishimayeli rero agira imfungwa abantu bose bari basigaye i Misipa: abakobwa b’umwami, n’abantu bose bari bagituye i Misipa, mbese ba bandi Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yarashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu. Yishimayeli mwene Netaniya abajyana bose ari imbohe, maze aragenda yerekeza mu Bahamoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n'abakobwa b'umwami n'abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.