Jeremiah 41:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kuhabasanganirira, agenda arira. Ahuye na bo arababwira ati: “Nimuze murebe Gedaliya mwene Ahikamu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yishimayeli mwene Netaniya asohoka i Misipa abasanganiye, uko ateye intambwe akarira. Abagezeho arababwira ati «Nimuze murebe Gedaliyahu mwene Ahikamu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.”