Jeremiah 41:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara icumi muri bo babwira Ishimayeli bati: “Turakwinginze ntutwice. Dore dufite ingano za nkungu n'iza bushoki, n'amavuta n'ubuki bihishwe mu mirima.” Nuko arabareka ntiyabicana na bagenzi babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko muri abo bantu havamo icumi babwira Yishimayeli, bati «Witwica, twahishe mu gisambu ibintu byinshi birimo ingano nini, n’iza bushoki, amavuta y’imizeti n’ubuki.» Nuko arabareka, ntiyabicana n’abavandimwe babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y'ingano na sayiri, n'amavuta ya elayo n'ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.