Jeremiah 41:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iriba Ishimayeli yajugunyemo umurambo wa Gedaliya n'indi mirambo y'abantu yishe, ni iryo Umwami Asa yari yarafukuye igihe yarwanaga na Bāsha umwami wa Isiraheli. Ishimayeli mwene Netaniya yuzuza imirambo y'abantu muri iryo riba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urwobo Yishimayeli yatayemo imirambo y’abantu yari yishe rwari runini, ni rwo umwami Asa yari yaracukuye igihe atewe na Bayesha umwami wa Israheli. Nuko Yishimayeli mwene Netaniya, arwuzuzamo abantu yishe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Urwobo (ni rwo rwacukujwe n'Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z'abantu yabanje kwica zose hamwe n'iya Gedaliya, azigerekeranije n'intumbi z'abo yishe hanyuma ruruzura.