Jeremiah 42:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose bazahungira mu Misiri bazicishwa inkota, bazicwa n'inzara cyangwa icyorezo. Nta n'umwe uzarokoka, nta n'umwe uzahunga icyago nzabateza.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bose biyemeje guhungira mu Misiri, bazahapfira bishwe n’inkota, inzara, ndetse n’icyorezo. Nta n’umwe uzacika ku icumu cyangwa ngo arokoke icyago ngiye kuboherereza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugira ngo bimukireyo, bazicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nta n'umwe wo muri bo uzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’