Jeremiah 42:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
umuhanuzi Yeremiya baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tuguture amaganya yacu maze udusabire ku Uhoraho Imana yawe, twebwe twese itsinda ry'abasigaye. Twari benshi none dusigaye turi bake nk'uko ubyirebera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
begera umuhanuzi Yeremiya, baramubwira bati «Ibyo tugusaba ubyumve! Dutakambire kuri Uhoraho Imana yawe, twebwe abacitse ku icumu — ni koko, dore dusigaye turi mbarwa kandi twarahoze turi benshi nk’uko nawe ubyirebera —
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n'aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk'uko utureba uku,