Jeremiah 42:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
mwakosheje. Mwantumye ku Uhoraho Imana yanyu murambwira muti: ‘Dusabire ku Uhoraho Imana yacu tumenye icyo avuga tuzagikore.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwikozeho, igihe munyohereje kuri Uhoraho Imana yanyu, mugira muti ’Dutakambire kuri Uhoraho Imana yacu, maze utubwire ibyo azaba yategetse, tuzabikora.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.’