Jeremiah 43:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo: Dore nzohereza umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, nzashinga intebe ye y'ubwami kuri aya mabuye natabye. Aho ni ho azashinga ihema rye rya cyami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma, uzababwire uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye gutumira umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ashyire intebe ye y’ubwami hejuru y’ayo mabuye natabye, maze azayatwikirize ihema rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w'i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y'ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry'ubwami hejuru yayo.