Jeremiah 43:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azariya mwene Hushaya na Yohanani mwene Kareya, n'abandi birasi bose babwira Yeremiya bati: “Urabeshya! Uhoraho Imana yacu ntiyigeze igutuma kutubuza kujya gutura mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azariya mwene Hoshaya, na Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abandi bagabo b’indakoreka barahaguruka, babwira Yeremiya bati «Ibyo uvuga ni ibinyoma; Uhoraho Imana yacu ntiyagutumye kutubwira ngo ’Ntimuhungire mu Misiri!’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n'abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’