Jeremiah 43:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bajyanye abagabo n'abagore n'abana n'abakobwa b'umwami, bajyana n'umuntu wese Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yari yarasigiye Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n'umwuzukuru wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya, bajyanywe hamwe n'abo bantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Harimo abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami, mbese abantu bose Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na we yari muri bo, hamwe na Baruki mwene Neriya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b'umwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n'umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya.