Jeremiah 44:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagore na bo baravuga bati: “Igihe twoserezaga imibavu umwamikazi w'ijuru, tukamutura amaturo asukwa, abagabo bacu bari babizi. Twamukoreye kandi n'imigati ifite ishusho ye, tumutura n'amaturo asukwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagore bungamo bati «Yego, dutwikira imibavu Umwamikazi wo mu kirere tukanamumurikira ibitambo biseswa; ariko se abagabo bacu bo ntibadufasha mu gutegura utugati two kumwubahiriza, bakadufasha no kumumurikira ibyo bitambo biseswa?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y'ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y'ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”