Jeremiah 44:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibi byago bibugarije mwabitejwe n'uko mwosereje imibavu izindi mana mugacumura ku Uhoraho, ntimumwumvire kandi ntimukurikize amategeko ye n'amateka ye n'amabwiriza ye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ko mwatwikiye amaturo izindi mana, mugacumura kuri Uhoraho, mukanga kumva no gukurikiza amateka, amabwiriza n’amategeko ye, ni yo mpamvu ibyago byabagwiririye, nk’uko bimeze ubu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk'uko biri n'uyu munsi.”