Jeremiah 44:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero mwa Bayuda mwe mutuye mu Misiri, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Ndabarahiye, nta Muyuda n'umwe utuye mu Misiri uzongera kuvuga izina ryanjye yirahira ati: ‘Ndahiye Nyagasani Uhoraho.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ariko, Bayuda mutuye mu gihugu cya Misiri, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Ndabirahiye mu izina ryanjye ry’impangare — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta Muyuda uzongera kurevura izina ryanjye mu gihugu cya Misiri, avuga ati ’Uhoraho ni Nyir’ubuzima.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwe ab'i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n'akanwa k'umuntu wese w'i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’