Jeremiah 44:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngiye kubahagurukira kugira ngo mbagirire nabi, aho kubagirira neza. Abayuda bose bari mu Misiri bazatsembwa n'inkota n'inzara kugeza ubwo barimbutse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabahagurukira mbagirire nabi aho kubagirira neza. Abayuda bari mu gihugu cya Misiri bazazira inkota n’inzara, maze barimbuke.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b'i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n'inkota n'inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.