Jeremiah 44:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ngiye kugabiza Hofura umwami wa Misiri abanzi be bashaka kumwica, nk'uko nagenje Sedekiya umwami w'u Buyuda, nkamugabiza umwanzi we Nebukadinezari umwami wa Babiloniya washakaga kumwica.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Farawo Hofura, umwami wa Misiri, nzamugabiza abanzi be bamwifuriza urupfu, nk’uko nashyize Sedekiya umwami wa Yuda mu maboko y’umwanzi we Nebukadinetsari, umwami w’iBabiloni, washakaga kumwica.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y'abahiga ubugingo bwe, nk'uko nashyize Sedekiya umwami w'u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ”