Jeremiah 44:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ni kuki mwikururira ibyago bikomeye? Murakururira abagabo n'abagore n'abana n'impinja gutsembwa, ku buryo nta n'umwe usigara mu Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ni kuki mukomeza kwikururira ibyo byago byose, kugeza ubwo muntera kubatsemba muri Yuda, ari abagabo n’abagore, ari abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere, ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n'umugore, umwana muto n'uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana?