Jeremiah 46:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara uwo munsi ni uwa Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, ni umunsi wo guhōra no guhana abanzi be. Inkota izica irambirwe, izahaga amaraso yabo. Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azatamba igitambo, azagitambira mu majyarugu ku ruzi rwa Efurati.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko uwo munsi uzabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, umunsi wo kwihorera no kwihimura abanzi be. Inkota izagotomera, ihage kandi isinde amaraso yabo. Ibyo bizabera Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, igitambo mu gihugu cy’amajyaruguru, ku nkombe ya Efurati!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwo munsi ni umunsi w'Umwami Uwiteka Nyiringabo, umunsi wo guhōra kugira ngo yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n'amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy'ikasikazi ku ruzi Ufurate.