Jeremiah 46:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abacancuro bayo ni nk'ibimasa bishishe, na bo bazahindukira bahunge, ntibazashobora kurwana. Umunsi w'ibyago byabo urageze, ni umunsi wabo wo guhanwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’abacancuro bayo bari bameze nk’ibimasa by’imishishe; na bo barahindukiye, bose barahunze, ntibashobora guhangara urugamba. Kandi koko, umunsi wabo wageze, igihe cyabo cyo kuryozwa cyatashye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'abakorera ibihembo baho bameze nk'inyana zishishe ziri mu kiraro, kuko na bo basubiye inyuma bagahungira hamwe ntibarakarushya bahagarara kuko umunsi w'ibyago byabo wabatunguye, ari igihe cyo guhanwa kwabo.