Jeremiah 46:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rubyaro rwa Yakobo mugaragu wanjye, mwitinya kuko ndi kumwe namwe. Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu. Sinzabura kubahana, nyamara nzaca inkoni izamba.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wowe Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndi kumwe nawe. Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, ariko wowe, sinzagutsemba: cyakora nzaguhana nkurikije ubutabera, sinzabura kugukosora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.”