Jeremiah 46:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese bigenze bite? Ibyo mbona ni ibiki? Bafite ubwoba basubiye inyuma, intwari zabo ziratsinzwe, barahunga bihuta ubutarora inyuma, baradagadwa impande zose. Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko se, biriya ni iki? Ibyo mbonye ni ibiki? Ng’abo baraganjwe, baratsimbuwe, ab’intwari muri bo barishwe; batatanye bahunga, ubutareba inyuma! Ubwoba bwakwiriye hose — uwo ni Uhoraho ubivuze!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ese mbabonyemo iki? Bakutse umutima basubira inyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurora inyuma, ibiteye ubwoba biri impande zose.” Ni ko Uwiteka avuga.