Jeremiah 47:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngibyo ibyo Uhoraho avuga ati: “Dore umuvumba w'amazi aturutse mu majyaruguru, arasūma nk'uruzi rwarenze inkombe. Azasendera mu gihugu cyose no ku bikirimo byose, azasendera mu mijyi no ku bayituye. Abantu bazasakuza, abaturage bazaboroga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Amazi aturutse mu majyaruguru aruzuriranye, abaye umuvumba ukomeye, asendera igihugu n’ibikirimo byose: yuzura umugi no ku bawutuye. Abantu baratabaza, abaturage bo mu gihugu baravuza induru,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk'uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y'igihugu no ku bikirimo byose n'umurwa n'abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n'abatuye mu gihugu bose baboroge.