Jeremiah 47:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hazumvikana imirindi y'amafarasi yiruka, hazumvikana n'urusaku rw'amagare y'intambara, ababyeyi bazacika intege batererane abana babo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bumvise umuriri w’amafarasi arimbura ubutaka n’ibinono byayo, urusaku rw’amagare y’intambara n’inziga zayo. Ababyeyi barata umutwe bagatererana abana babo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imirindi y'inzara z'amafarashi ye akomeye, n'ikiriri cy'amagare ye no guhinda kw'inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye