Jeremiah 48:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bantu b'i Diboni, nimuve mu mwanya w'icyubahiro, nimumanuke mwicare mu myanda. Koko umurimbuzi wa Mowabu araguteye, aje kurimbura imijyi ntamenwa yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bantu b’i Diboni, nimuve ku ikuzo ryanyu, mwicare mu mukungugu, umurimbuzi wa Mowabu arabateye, azasenya ibigo bikomeye byanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n'inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.