Jeremiah 48:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mowabu ntizongera gushimagizwa ukundi, i Heshiboni barayigambanira bati: “Reka tuyirimbure ye kuba igihugu.” Nawe Madimeni uzumirwa, inkota izagukurikirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ubwamamare bwa Mowabu burarangiye! Heshiboni barayigambanira, bagira bati «Tugende dutsembe kiriya gihugu!» Nawe Madimeni, wacecekeshejwe, inkota iragukurikiranye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ishimwe ry'i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa n'inkota.