Jeremiah 49:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu butumwa bwagenewe Abamoni. Uhoraho aravuga ati: “Mbese Isiraheli nta bana igira? Mbese ntifite abagenewe umurage? Kuki ikigirwamana Moleki cyigaruriye intara ya Gadi? Kuki Abamoni batuye mu mijyi yaho?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwiye atya Abahamoni: Ese Israheli nta bahungu ifite? Ese nta bagenerwamurage ifite? None se ni kuki Milikomu yegukanye igihugu cya Gadi, n’umuryango we ugatura mu migi yaho?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibya bene Amoni.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n'abantu be bagatura mu midugudu yaho?