Jeremiah 49:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Abo ntari narageneye igikombe cy'igihano bakinywereyeho. None se mwebwe mwibwira ko muzakirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko Uhoraho avuze atya: Dore n’abatagombaga kunywa ku nkongoro, bahanishijwe kuyinywaho, none ngo ni wowe uzarokoka? Oya, ntuzarokoka, uzayinywaho nta shiti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.