Jeremiah 49:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kizagera numvikanishe ijwi ry'intambara, nzaryumvikanisha i Raba, umurwa w'Abamoni. Hazahinduka amatongo imidugudu yaho itwikwe, Isiraheli izamenesha abari barayimenesheje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze i Raba y’Abahamoni hazumvikane induru y’intambara. Hazahinduka amatongo, n’imigi yaho itwikwe, maze Israheli izasubirane umugabane wayo, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y'intambara numvisha i Raba y'Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy'amatongo n'abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.