Jeremiah 49:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu b'i Damasi bacitse intege, barahindukiye ngo bahunge. Bafite ubwoba bwinshi, barashengurwa n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Damasi irasenyutse; ishatse guhindukira ngo ihunge, ariko ifatwa n’umushyitsi. Itashywe n’ubwoba n’ububabare nk’umugore uramutswe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n'umubabaro bihafashe nk'uko bifata umugore uri ku nda.