Jeremiah 49:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu ni ubutumwa bwagenewe Abarabu b'i Kedari n'abami b'i Hasori, ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye akabatsinda. Uhoraho aravuga ati: “Nimuhaguruke mutere Kedari, nimutsembe abantu b'iburasirazuba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya kuri Kedari n’ingoma za Hasoni ari zo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yatsinze: Nimuhaguruke mutere Kedari, mutsembe abantu b’i Kedemu!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iby'i Kedari n'ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yatsinze.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b'iburasirazuba.