Jeremiah 49:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amahema yabo n'amatungo yabo bizanyagwa, imyambaro n'ibikoresho n'ingamiya byabo na byo bizanyagwa. Abantu bazabaha induru bavuga bati: ‘Murugarijwe impande zose!’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazigabiza amahema yabo, n’amashyo yabo, imyenda yabo n’ibyabo byose. Bazatwara ingamiya zabo, maze babakomere, bagira bati «Mwatanzwe impande zose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazanyaga amahema yabo n'imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n'ibintu byabo byose n'ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’