Jeremiah 49:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingamiya zabo zizanyagwa, amatungo yabo menshi azajyanwa ho iminyago. Abimoza imisatsi nzabatatanyiriza mu mpande zose, nzabateza ibyago impande zose. Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ingamiya zabo bazazamburwa, naho amashyo yabo anyagwe. Bamwe bogoshe imisaya nzabatatanyiriza impande zose kandi mbahuremo icyorezo aho bari hose, — uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.