Jeremiah 49:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umujyi wa Hasori uzaba isenga rya za nyiramuhari, uzaba amatongo iteka ryose, nta muntu uzahasigara.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hasori izahinduka isenga y’imbwebwe n’ahantu hazahora itongo; nta we uzahatura ukundi, icyitwa ikiremwamuntu ntikizahaba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'i Hasori hazaba ubuturo bw'imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.”