Jeremiah 49:37 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabatera ubwoba imbere y'abanzi babo, nzabatera ubwoba imbere y'abashaka kubica, nzabateza ibyago bivuye ku burakari bwanjye bukaze, nzabakurikirana mbatsembeshe inkota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abelamu nzabakangaranya imbere y’abanzi babo, n’imbere y’abashaka kubacuza ubuzima. Nzabateza ibyago: mbagabize uburakari bwanjye bugurumana uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsemba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y'abanzi babo n'imbere y'abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n'uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,