Jeremiah 49:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bantu b'i Dedani, nimuhunge, nimuhindukire muhungire mu buvumo. Ngiye guteza ibyago abakomoka kuri Ezawu, igihe cyo kubahana kirageze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bantu b’i Dedani, nimuhunge! Nimuhindukire muhungire mu myobo! Ezawu ndamworetse, igihe cye cyo kubazwa ibyo yakoze kirageze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.