Jeremiah 5:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nimujye mu mayira y'i Yeruzalemu, nimurebe mubaririze, mushakashake ahantu hose. Nihaboneka umuntu umwe gusa ukora ibitunganye agaharanira ukuri, naboneka nzababarira Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzenguruke amayira ya Yeruzalemu, murebe, mubaririze, mushakashake ahantu hose: hari umuntu n’umwe mwahasanga ukora ibitunganye, agaharanira ukuri? Nimumubona, uwo mugi nzawubabarira. (Yeremiya:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z'i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi.