Jeremiah 5:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Kubera ko mwavuze mutyo, amagambo yanjye azaba nk'umuriro mu kanwa kanyu, abantu bazamera nk'inkwi batwikwe n'umuriro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gitumye avuze atya, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo: «Kuko muvuze mutyo, amagambo yanjye ari mu kanwa kawe, nzayahindura umuriro, uyu muryango nywugire imiba y’inkwi: uwo muriro uzabatwike, bakongoke!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n'amagambo yanjye nzayagira umuriro mu kanwa kawe azabatwike.