Jeremiah 5:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bazabaza bati: “Kuki Uhoraho Imana yacu iduteza ibi byago byose?” Uzabasubize uti: “Ni uko mwimūye Uhoraho, mukayoboka imana z'abanyamahanga mu gihugu cyanyu. Ni cyo gituma muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nibabaza bati «Ni kuki Uhoraho, Imana yacu yaduteje ibi byago byose?» uzabasubize uti «Nk’uko mwamwanze, mugakorera imana z’abanyamahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’ Uzabasubize uti ‘Nk'uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by'amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’