Jeremiah 5:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuki mutanyubaha? Kuki mudahinda umushyitsi imbere yanjye? Ni jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw'inyanja, urubibi ruhoraho idashobora kurenga. Nubwo habamo umuhengeri ntishobora kururenga, nubwo yakwibirindura nta cyo yashobora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ese ntimuzanyubaha? — Uwo ni Uhoraho ubivuze — Ese nta bwo muzahinda umushyitsi imbere yanjye, jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw’inyanja, urugabano itazigera irenga? Ibyutsa umuhengeri ariko ntigire icyo ishobora, imivumba yayo irasuma ariko ntirurenge.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ntimunyubaha?’ Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindira umushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw'inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.