Jeremiah 5:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nabababarira nte? Abana banyu baranyimūye bayoboka ibigirwamana, nabahaye ibyo bifuzaga byose, nyamara batwawe n'ubusambanyi, babyiganira mu mazu y'indaya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo se ibyo byose nabirengaho nkakubabarira? Abahungu bawe barantaye, ahubwo bakarahira mu izina ry’ibigirwamana. Narabagaburiye barahaga, nyamara bo bohoka mu busambanyi, bakabyiganira ku nzu y’indaya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y'abamaraya.