Jeremiah 50:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koranya abarwanisha imiheto, bakoranye bose batere Babiloni, nibayigote ntihagire n'umwe urokoka. Niryozwe ibyo yakoze byose, nigenzerezwe uko yagenje abandi. Koko yasuzuguye Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimukoranye abarashi, abahanga b’umuheto bose batere Babiloni. Nimuce ingando impande zayo, hoye kugira n’umwe urokoka! Nimuyiryoze imyifatire yayo, muyigenzereze na yo uko yagenjeje, dore ko yihaye kwishongora kuri Uhoraho, isuzugura Nyir’ubutagatifu wa Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b'imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n'umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n'imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.