Jeremiah 50:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihugu giturutse mu majyaruguru giteye Babiloni, kirayiteye kiyihindura amatongo. Nta kintu na kimwe kizayisigaramo, abantu n'amatungo bazahunga.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, igihugu cyo mu majyaruguru kirayiteye, kiyihindure itongo ridashobora guturwa. Ari abantu, ari amatungo, byose byarahunze nta gisigaye. (Israheli)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.