Jeremiah 50:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Umucunguzi wabo ni umunyambaraga, Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye. Azabarengera bagire umutekano mu gihugu cyabo, muri Babiloniya nta mahoro bazagira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko kandi n’ubarwanirira arakomeye, Uhoraho Umugaba w’ingabo ni ryo zina rye. Arabarwanaho akomeje, kugira ngo agarure ihumure mu gihugu, kandi akangaranye abaturage b’i Babiloni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.