Jeremiah 50:39 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Inyamaswa ndetse na za nyiramuhari zizahatura, mbuni na zo zizahaba. Nta muntu uzongera kuhatura, hazaba ikidaturwa iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore inturo zihabana n’imbwebwe, ndetse n’ibyaruzi birahatuye. None kuva ubu ntizongera guturwa ukundi, izahinduka itongo ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n'amasega ari ho bizaba, n'imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.