Jeremiah 51:46 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ntimukurwe umutima n'impuha mwumva, ntizikabatere ubwoba. Dore buri mwaka haduka impuha, haduka impuha z'ubugizi bwa nabi mu gihugu, ni impuha zerekeye abayobozi basubiranamo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabarinda gucika intege no guterwa ubwoba n’impuha zizakwira mu gihugu; mu mwaka umwe bavuga ibi, mu wundi bakavuga biriya, ubwo kandi ariko urugomo ruca ibintu mu gihugu, umunyamaboko akirukana undi nka we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha n'urugomo mu gihugu, umutware agatera undi.